+250 782 559 520 info@dalfa.org

Turi bande ?

Ishyaka riharanira imibereho myiza n’ubwisanzure kuri Bose mu Rwanda

Development And  Liberty For All

Ingamba za DALFA-Umurinzi

Guharanira ko u Rwanda ruba igihugu kigendera ku mategeko, twubaka iterambere rirambye kuri bose

Tugamije iki?

Turi Abanyarwanda biyemeje gushyirahamwe tugaharanira gushimangira amahame ya demokarasi mu Rwanda twimakaza iterambere rirambye kuri bose mu gihugu cyacu. Twemera ko nta terambere rirambye ryabaho nta demokarasi mu gihugu kandi ko na demokarasi  idashoboka nta terambere rirambye kuri bose rihari.

Kubera iki ?

Ingingo ya 1

kubera ko bikomeje kugaragara ko amahame ya demokarasi akomeje kutubahirizwa mu gihugu cyacu kandi tukaba tudashobora kugira iterambere rirambye nta demokarasi

Ingingo ya 2

kubera ko bigaragara ko iterambere ry’igihugu ritagera ku banyarwanda aho bari hose mu gihugu, kubera nta jambo bafite mu bibakorerwa; ibi bikaba bingamiye amahoro arambye n’ubusabane mu banyarwanda

Ingingo ya 3

Twiyemeje gushinga Ishyaka : ISHYAKA RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA N’UBWISANZURE KURI BOSE MU RWANDA. DEVELOPMENT AND LIBERTY FOR ALL(DALFA- UMURINZI)

Ingingo ya 4:

Amahame ya demokarasi twifuza gushimangira mu gihugu cyacu akubiye muguharanira:

  1. Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo nta nkomyi; Umuturage akagira ijambo mubyo akorerwa. Akagira uruhare mu gutanga ibitekerezo mu buzima bwose bw’igihugu
  2. Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo muri politiki nta nkomyi; Ubwisanzure bw’itangazamakuru; Ubwisanzure mu miryango itegamiye kuri leta ( Societé Civile)
  3. Gutandukanya ubutegetsi Nyubahirizategeko; Ubutegetsi Nshingamategeko; Ubutabera kuburyo buri butegetsi bw’igenga
  4. Imiyoborere myiza ituma abaturage bagira uruhare rukomeye mu kwishyiriraho abayobozi

Ingingo ya 5:

Gushimangira amahame ya demokarasi mu gihugu cyacu bizarinda ubusugire n’imibereho bwite y’Umunyarwanda hatitawe ku nkomoko, ibitekerezo bye bya politique cyangwa ukwemera kwe. Abanyarwanda twese itegeko rikaturengera kimwe, kandi tukagira amahirwe angana mu gihugu cyacu.

 

Ingingo ya 6:

Amahame ya demokarasi twifuza gushimangira mu gihugu agomba kugera no mu iterambere rirambye kandi rigera kuri buri wese:

  1. Uburezi bufite ireme kuri bose niryo shingiro ry’iterambere rirambye kuri bose
  2. Ubuvuzi n’imibereho myiza bigera kuri bose nta robanura rishingiye ku mitungo y’abantu  niyo nkingi y’iterambere rirambye kuri bose
  3. Ukwishyira ukizana k’umuhinzi uciriritse mukugena uko akoresha ubutaka bwe, ntiyakwe imisoro. Ni byo bizamugeza kw’ iterambere rirambye
  4. Ubwisanzure mu mirimo ijyanye n’ubucuruzi buciriritse, aho uwifuza gukora imirimo y’ubucuruzi ahabwa rugari. Amarembo y’ubucuruzi agafungurwa nta bwikanyize (monopole) bugomba kuba m’ubucuruzi. Abafite amikoro ahagije nabo bazoroherezwa mu bikorwa byabo byo gushora imiri mu byo bifuza, bityo twese duhurize hamwe imbaraga zo gukomeza kubaka igihugu cyacu.

Ingingo ya 7:

Ubukungu bw’igihugu n’ibindi byiza by’igihugu bigomba gusaranganywa abene gihugu bose m’uturere twose tw’igihugu. Niyo mpamvu tuzihatira gukwiza ibikorwa remezo m’uduce twose tw’igihugu.

 

U RWANDA NI URWACU TWESE

info@dalfa.org

+250 784 008 303

DALFA - Umurinzi

ISHYAKA RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA N’UBWISANZURE KURI BOSE MU RWANDA

Kubera iki?

Gushimangira amahame ya demokarasi mu gihugu cyacu bizarinda ubusugire n’imibereho bwite y’Umunyarwanda hatitawe ku nkomoko, ibitekerezo bye bya politique cyangwa ukwemera kwe