+250 782 559 520 info@dalfa.org

Gahunda ya Politique

Ubuyobozi bwiza nibwo nkingi y’iterambere n’mahoro birambye. Turemera tudashidikanya ko nta terambere rirambye twageraho niba ntabuyobozi bwiza dufite.Ubuyobozi bwiza ntibushoboka iyo imikorere yabwo idashingiye ku  mahame ya demokarasi .Tuzaharanira gushingira imikorere yacu mu gushimangira amahame ya demokarasi. Gushimangira amahame ya demokarasi mu gihugu cyacu bizarinda ubusugire n’imibereho bwite y’Umunyarwanda hatitawe ku nkomoko, ibitekerezo bye bya politique cyangwa ukwemera kwe. Abanyarwanda twese itegeko rikaturengera kimwe, kandi tukagira amahirwe angana mu gusangira ibyiza by’igihugu cyacu. Ubuyobozi bubereye bose nibwo buzageza abanyarwanda ku bwiyunge nyakuri, nibwo buzatuma ikibazo cy’impunzi cyabaye akarande mu gihugu cyacu kirangira. Ayo mahame tuzibandaho akubiye cyane muri izi ngingo:

  1. Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo nta nkomyi Umuturage akagira ijambo mubyo akorerwa. Akagira uruhare mu gutanga ibitekerezo m’ubuzima bwose bw’igihugu
  2. Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo muri politiki nta nkomyi/Ubwisanzure bw’itangazamakuru/ Ubwisanzure mu miryango itegamiye kuri leta( societé civile)
  3. Gutandukanya ubutegetsi Nyubahiriza tegeko, Ubutegetsi Nshingamategeko n’Ubutabera kuburyo buri butegetsi bw’igenga
  4. Imiyoborere myiza ituma abaturage bagira uruhare rukomeye mu kwishyiriraho abayobozi
  1. Abana bu Rwanda bose bagomba kugira amahirwe angana mu gushaka ubumenyi bwabateza imbere kuri bo no guteza imbere igihugu cyabo. Aho waba uvuka hose,umuryango waba uvukamo, ukwemera kwawe waba umukire cyangwa umukene, buri mwana w’umunyarwanda wese agomba guhabwa amahirwe yo kwiga kandi agahabwa uburezi bufite ireme. Ubu ni uburenganzira bwaburi mwana w’umunyarwanda. Kugirango bigerweho:
  2. Kwita kuri mwarimu:
  • Agomba kubona amahugurwa ahoraho amushyira k’umurongo w’ubumenyi bugezweho mu kwigisha
  • Agomba kugenerwa umushahara utuma ashobora kubaho;
  • Agahabwa agaciro n’ishimwe,
  • Akagenerwa igihe cyo gukora gituma ashobora no gukomeza kuba hafi y’umuryango
  1. Gutanga ubumenyi buhamye
  • Amashuri agomba gutanga ubumenyi k’ubuntu kugeza muri secondaires.Ibi bizatuma abana bose bu Rwanda nibura bahabwa ubumenyi bwagomba bwatuma bashobora kwitunga.
  • Abanyeshuri bagomba kugira abarimu babishoboye kandi amashuri akagira ibikoresho n’infasha nyigisho bya ngombwa
  • Abana kwiga bikurikije ubuhanga bafite, bagahabwa icyerekezo cy’amasomo azakurikira bijyanye n’ubuhanga bw’umwana.

Ntabwo iterambere ryashoboka abantu badafite ubuzima bwiza k’umubiri no k’umutima ( sante physique et mentale)

Ubuvuzi

  • Igihe umunyarwanda arwaye agomba kuba yizeye kwitabwaho no guhabwa ubuvuzi akeneye. Ntakureba ko afite ubushobozi. N’umukene agomba kuvurwa kandi agahabwa imiti. Ni inshingano ya leta ko abagurisha imiti cyangwa abatanga ubundi bufasha kwa muganga bita kubabagana batitaye kuko umufuka wabo uremereye.
  • Abakora kwa Muganga bagomba guhabwa agaciro bakagenerwa  umushahara n’agahimbazamusyi gahanye n’agaciro k’umurimo wabo, bakagenerwa igihe cyo kuruhuka gihagije bizatuma barushaho kwita kubabagana
  • Guha ubufasha bwihariye abafite ibibazo by’ihungabana: Dufite ikibazo cy’umubare wabaturage bafite ikibazo cy’ihungabana ugenda wiyongera ,kubera ibihe bibi igihugu cyacu cya nyuzemo.
  • Gushyira imbaraga zishoboka zose mu gutabara urubyiruko rufite ikibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bituruka mu kwiroha mu biyobyabwenge bitewe no kubura akazi cyangwa izindi ngorane z’ubuzima bahura nazo.

Kubyara abana ushobora kurera

Tuzashishikariza abaturarwanda kugabanya urubyaro, abantu bakiyemeza kubyara abo bazashobora kurera, bijyanye n’umutungo bafite

Kugirango imirimo izashobore kuboneka dore ibyo duteganya gukora:

Muri rusange

  1. Gutanga ubwisanzure abaturarwanda bashaka gukora imirimo yaba iciriritse cyangwa indi yose ibazanira inyungu.
  2. Guha ubwisanzure abantu mubyo bifuza gukora igihe binyuze mu mucyo kandi nta kajagari karimo
  3. Gutanga ubwisanzure mu banyarwanda bwo gukora icyatuma bashobora gutunga imiryango yabo.
  4. Kwimakaza Politiki yo korohereza abaturarwanda gukora kuburyo ntawe ubahatira aho bagomba gukorera, icyo bagomba gukora n’uburyo bwo kugikora.
  5. Kubera ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko rwu Rwanda, gushyiraho ibigo mu gihugu bibafasha kwihangira imirimo mubyo bafitemo ubumenyi

Ubuhinzi: Umubare munini wa banyarwanda uri mu buhinzi.Batunzwe n’umusaruro wibyo beza. Kuba ubutaka bwo guhingaho bugenda buba buto, kandi bukaba butanakirumbuka nta muhinzi uciriritse wagombye guhatirwa guhinga igihingwa iki ni ki, nta musoro yagombye gutanga k’ubutaka buto bumutunze.

Ubucuruzi: Abacuruzi baciriritse bagomba guhabwa rugari , bagakora ntawe ubakoma mu nkokora kugirango bashobore kwiteza imbere. Bagomba gusonerwa imisoro igihe cyose batinjiza amafaranga ageze kuri miliyoni 5.Abandi bafite amikoro bazashishikarizwa gushora amafaranga mubyo bifuza kuburyo bazaba abunganizi ba leta mu kubaka iterambere rirambye ry’igihugu.

Ubukorikori: ubundi bukorikori bwose bunyuranye abantu bakora kugirango bashobore kubaho, ababukora bagomba guhabwa rugari. Guha abantu rugari ntibivuze kubareka bagakorera mu kajagari. Kubuza akajagari ntibigomba kubuza umuntu gukora icyamutunga we n’umuryango we. Igihe ibyo bakora bitabinjiriza atarenga miliyoni 5 nta misoro bagomba gutanga.

Umurimo mwiza niwo soko y’ubuzima bwiza. Umurimo niwo soko yo gushobora kwitunga no gutunga abawe. Ni ngombwa rero ko umushara umukozi ahabwa uba ushobora gutuma ashobora kwibeshaho.

  1. Umushahara fatizo mu myuga yose ni ngombwa kugirango umuntu ashobore kubeshwaho n’umurimo akora. Kugena umushahara fatizo bitewe nicyo umuntu akora ni intangiriro yo kurwanya ubukene no kuzamura imibereho y’abantu
  2. Korohereza abakozi : Igihe umukozi agize impanuka ku kazi agomba kwitabwaho, guhabwa amahugurwa abafasha kongera ubumenyi bwabo, kubagenera ubwizigamire bujyanye n’ibiciro ku masoko.
  3. Umukozi ntagomba gupfa kwirukanwa: Kubera ikibazo cy’ubushomeri abakoresha benshi basigaye bima abakozi babo uburenganzira bwabo babakangisha ko babirukana kuko hari abashomeri benshi. Tuzashyiraho itegeko ririnda umukozi ntibamwirukane uko bishakiye.
  1. Gutura heza kandi neza kuri buri mu nyarwanda ni itegeko remezo. Niyo mpamvu tuzaharanira ko buri munyarwanda ashobora gutura neza kandi heza. Kubera ikibazo cy’ubutaka buto n’abaturage bakagenda biyongera,ni ngombwa ko amazu yubakwa muri iki gihe aba amagorofa kandi akubakwa mu midugudu. Turifuza gufasha urubyiruko gutangira gutuzwa muri za appartements. 
  2. Kubaka amazu abanyarwanda bo mu byiciro byose bashobora kwishyura: Amazu yubakwa hagomba kubamo aciriritse kuburyo urubyiruko n’abandi bafite amikoro aciriritse bashobora kuba bagura cyangwa bakodesha inzu yo guturamo isa neza. Ibi birasaba ko Leta igira uruhare mu kubaka ayo mazu, itanga ubutaka, ibikorwa remezo bizatuma ba nyiri kubaka amazu bagabanya ibiciro ku mazu agomba kugenerwa abafite amikoro macye.
  1. Gutura heza kandi neza kuri buri mu nyarwanda ni itegeko remezo. Niyo mpamvu tuzaharanira ko buri munyarwanda ashobora gutura neza kandi heza. Kubera ikibazo cy’ubutaka buto n’abaturage bakagenda biyongera,ni ngombwa ko amazu yubakwa muri iki gihe aba amagorofa kandi akubakwa mu midugudu. Turifuza gufasha urubyiruko gutangira gutuzwa muri za appartements. 
  2. Kubaka amazu abanyarwanda bo mu byiciro byose bashobora kwishyura: Amazu yubakwa hagomba kubamo aciriritse kuburyo urubyiruko n’abandi bafite amikoro aciriritse bashobora kuba bagura cyangwa bakodesha inzu yo guturamo isa neza. Ibi birasaba ko Leta igira uruhare mu kubaka ayo mazu, itanga ubutaka, ibikorwa remezo bizatuma ba nyiri kubaka amazu bagabanya ibiciro ku mazu agomba kugenerwa abafite amikoro macye.
  1. Umunyarwanda aho ari hose akeneye kumva ko atekanye, atikanga kwamburwa ubuzima bwe.
  2. Kubahiriza uburenganzira bwa muntu:
  3. Mu gihugu cyacu ubuzima bw’umunyarwanda bugomba kuba ntayegayezwa. Iyicwa ry’abantu rya hato na hato rigomba guhagarara. Nta mpamvu nimwe Umunyarwanda yavutswa ubuzima.
  4. Tuzatoza Abanyarwanda umuco wo kubaha ubuzima bw’umuntu.
  5. Inzego z’umutekano nazo zigomba gutozwa kumenya ko zibereyeho kurinda umutekano wa buri munyarwanda zikirinda kujya mu bikorwa bya politiki.

Ibikorwa remezo binyuranye (imihanda, amashanyarazi,amazi,amashuri,ibitaro) bigomba gukwirakwizwa mu gihugu hose nti bigarukire mu mijyi gusa kuko aribyo soko y’iterambere rirambye kuri bose.

info@dalfa.org

+250 784 008 303

DALFA - Umurinzi

ISHYAKA RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA N’UBWISANZURE KURI BOSE MU RWANDA

Kubera iki?

Gushimangira amahame ya demokarasi mu gihugu cyacu bizarinda ubusugire n’imibereho bwite y’Umunyarwanda hatitawe ku nkomoko, ibitekerezo bye bya politique cyangwa ukwemera kwe