Kugirango imirimo izashobore kuboneka dore ibyo duteganya gukora:
Muri rusange
- Gutanga ubwisanzure abaturarwanda bashaka gukora imirimo yaba iciriritse cyangwa indi yose ibazanira inyungu.
- Guha ubwisanzure abantu mubyo bifuza gukora igihe binyuze mu mucyo kandi nta kajagari karimo
- Gutanga ubwisanzure mu banyarwanda bwo gukora icyatuma bashobora gutunga imiryango yabo.
- Kwimakaza Politiki yo korohereza abaturarwanda gukora kuburyo ntawe ubahatira aho bagomba gukorera, icyo bagomba gukora n’uburyo bwo kugikora.
- Kubera ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko rwu Rwanda, gushyiraho ibigo mu gihugu bibafasha kwihangira imirimo mubyo bafitemo ubumenyi
Ubuhinzi: Umubare munini wa banyarwanda uri mu buhinzi.Batunzwe n’umusaruro wibyo beza. Kuba ubutaka bwo guhingaho bugenda buba buto, kandi bukaba butanakirumbuka nta muhinzi uciriritse wagombye guhatirwa guhinga igihingwa iki ni ki, nta musoro yagombye gutanga k’ubutaka buto bumutunze.
Ubucuruzi: Abacuruzi baciriritse bagomba guhabwa rugari , bagakora ntawe ubakoma mu nkokora kugirango bashobore kwiteza imbere. Bagomba gusonerwa imisoro igihe cyose batinjiza amafaranga ageze kuri miliyoni 5.Abandi bafite amikoro bazashishikarizwa gushora amafaranga mubyo bifuza kuburyo bazaba abunganizi ba leta mu kubaka iterambere rirambye ry’igihugu.
Ubukorikori: ubundi bukorikori bwose bunyuranye abantu bakora kugirango bashobore kubaho, ababukora bagomba guhabwa rugari. Guha abantu rugari ntibivuze kubareka bagakorera mu kajagari. Kubuza akajagari ntibigomba kubuza umuntu gukora icyamutunga we n’umuryango we. Igihe ibyo bakora bitabinjiriza atarenga miliyoni 5 nta misoro bagomba gutanga.