Turi Abanyarwanda biyemeje gushyirahamwe tugaharanira gushimangira amahame ya demokarasi mu Rwanda twimakaza iterambere rirambye kuri bose mu gihugu cyacu. Twemera ko nta terambere rirambye ryabaho nta demokarasi mu gihugu kandi ko na demokarasi idashoboka nta terambere rirambye kuri bose rihari.
kubera ko bikomeje kugaragara ko amahame ya demokarasi akomeje kutubahirizwa mu gihugu cyacu kandi tukaba tudashobora kugira iterambere rirambye nta demokarasi
kubera ko bigaragara ko iterambere ry’igihugu ritagera ku banyarwanda aho bari hose mu gihugu, kubera nta jambo bafite mu bibakorerwa; ibi bikaba bingamiye amahoro arambye n’ubusabane mu banyarwanda
Twiyemeje gushinga Ishyaka : ISHYAKA RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA N’UBWISANZURE KURI BOSE MU RWANDA. DEVELOPMENT AND LIBERTY FOR ALL(DALFA- UMURINZI)
Amahame ya demokarasi twifuza gushimangira mu gihugu cyacu akubiye muguharanira:
Gushimangira amahame ya demokarasi mu gihugu cyacu bizarinda ubusugire n’imibereho bwite y’Umunyarwanda hatitawe ku nkomoko, ibitekerezo bye bya politique cyangwa ukwemera kwe. Abanyarwanda twese itegeko rikaturengera kimwe, kandi tukagira amahirwe angana mu gihugu cyacu.
Amahame ya demokarasi twifuza gushimangira mu gihugu agomba kugera no mu iterambere rirambye kandi rigera kuri buri wese:
Ubukungu bw’igihugu n’ibindi byiza by’igihugu bigomba gusaranganywa abene gihugu bose m’uturere twose tw’igihugu. Niyo mpamvu tuzihatira gukwiza ibikorwa remezo m’uduce twose tw’igihugu.
info@dalfa.org
+250 784 008 303
Gushimangira amahame ya demokarasi mu gihugu cyacu bizarinda ubusugire n’imibereho bwite y’Umunyarwanda hatitawe ku nkomoko, ibitekerezo bye bya politique cyangwa ukwemera kwe