+250 782 559 520 info@dalfa.org

Urwandiko rw’inzira ruganisha u Rwanda ku cyizere cy’ejo hazaza heza

Ku italiki ya Mbere Nyakakanga 2021, umunsi hizihizwaho isabukuru y’ imyaka 59 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu bifurije Abanyarwanda bose isabukuru nziza y’Ubwigenge. Baboneyeho kandi umwanya wo gutangaza ku mugaragaro ‘’Urwandiko rw’Inzira‘’ ruganisha u Rwanda ku cyizere cy’ejo hazaza heza rwashyikirijwe Prezida wa Repubulika y’u Rwanda kuwa 23 Kamena 2021.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu, bahisemo gutangaza ku mugaragaro uyu munsi taliki ya Mbere Nyakanga uru ‘’Rwandiko rw’Inzira’’ kugira ngo bongere bahe agaciro umunsi w’Ubwigenge bw’u Rwanda; ukwiriye kuba umunsi wo gutekereza uko u Rwanda rwakubakwa Abanyarwanda bashyize hamwe.

info@dalfa.org

+250 784 008 303

DALFA - Umurinzi

ISHYAKA RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA N’UBWISANZURE KURI BOSE MU RWANDA

Kubera iki?

Gushimangira amahame ya demokarasi mu gihugu cyacu bizarinda ubusugire n’imibereho bwite y’Umunyarwanda hatitawe ku nkomoko, ibitekerezo bye bya politique cyangwa ukwemera kwe